Ifatwa rya Gen.Kapapa riravugwamo akaboko k’umwe mu bakuru b’inzego z’ubutasi bwa Leta y’uBurundi.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Gurupoma ya Kabere ,Teritwari ya Uvila ivuga ko Gen.Kapapa yatawe muri yombi k’umunsi w’ejo ubwo yambukaga ava mu ntara ya Cibitoki yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu Gen,Kapapa akaba yarafatanywe imbunda enye zo mu bwoko bwa AK47 na RPG ebyiri bivugwa ko yari amaze kuzigura na bamwe mu mbonerakure.
Gen.Kapapa yari asanzwe ari umufatanya bikorwa wa CNRD/FLN mu myaka ibiri ishize aho yari ashinzwe gushakira inkunga y’imiti,ibiribwa umutwe wa FLN mu gace ka Haut plateau Gen.Kapapa kandi yakoreraga inzego z’umutekano z’uburundi mu buryo bwo kuzishakira abikorezi b’imizigo iva cyangwa ijya muri Congo.
Gen.Kapapa kandi yagaragaye nk’umufatanya bikorwa wa Mai Mai BILOZE BISHAMBUKE mu bwicanyi bwakorerwaga abanyamulenge, abakurikirana ibikorwa bye bavuga ko nta rwego rutamukoreshaga urwo arirwo rwose mu gihe rumuhaye amafaranga.
Gen.Kapapa kimwe n’umwungirije Gen.Kijangala baregwa na Leta ya Congo ubwicanyi n’ubwambuzi bagiye bakorera abaturage n’abasilikare ahitwa mu Bwegera no mu bindi bice bitandukanye ,abatangabuhamya bavuga ko Gen.Kapapa yaba yagambaniwe n’inzego z’ubutasi z’uBurundi zimeranye neza n’ikigo cy’Ubutasi ANR cya Repubulika Demokarasi ya Congo, cyane ko urwego rwa SNR bivugwa ko uyu Gen.kapapa yari aherutse kururya amafranga kuri misiyo bari bamutumye yo kwica umwe mu bayobozi ba FLN utarashatse kuvugwa amazina.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habarirwa imitwe y’inyeshyamba igera kuri 380 mu gihe igera kuri 210 ariyo muri Kivu y’amajyepfo ari nayo Mai Mai Kapapa ibarizwamo. Gen.Kapapa akaba yarahoze mu mutwe wa Biloze bishambuke nyuma aza kwiwugumuraho ashinga uwe ari nawo yiyitiriye.
Mwizerwa Ally