Mu mirwano ihanganishije amoko y’abafurero n’Ababembe bo muri Itombwe Gen.Yakutumba yafatiwemo matekwa n’ umutwe w’ inyeshyamba za Mai Mai Ngoma Nzito ukorera mu gace ka i Tombwe.
Uyu mutwe wa Mai Mai wigambye ko wafashe mpiri Gen.WILLIAM AMURI Yakutumba ukuriye umutwe yitiriwe wa Mai Mai Yakutumba wiganjemo abo mu bwoko bw’Ababembe.
Isoko ya Rwantribune iri muri Itombwe, ho mu ntara yaKivu y’Amajyepfo ivuga ko inyeshyamba za Mai Mai Ngoma Nzito zemeje ko zafashe uyu Gen.Yakutumba nkuko mubyunva muri ijwi ry’Umuvugizi wayo twagerageje gusobanura mu Kinyarwanda we mu gihe yakoresheje ururimi rw’ikibembe.
Uyu Umuvugizi wa Mai Mai I tombwe yagize ati:” Ubu nitwe dufite mu ntoki Gen. Yakutumba umukozi wa Guverinoma ya Leta y’u Burundi, uyu Yakutumba yari amaze iminsi aduhiga ariko twamufashe mpiri kandi turasaba ko n’abandi barwanyi bamuri inyuma bamanika amaboko”.
Uyu muvugizi kandi avuga ko iki gikorwa bagikoze bafatanyije n’inyeshyamba za RED TABARA zimaze iminsi zihigwa na leta ya Gitega.
Gen.Yakutumba yari amaze iminsi yigamba ko agamije kwirukana abanyarwanda bo mu bwoko bw’abafuriro, abanyamurenge n’abandi.
Gen. Yakutumba kandi uvuka mu bwoko bw’Ababembe, aho kuva kera yahoze arwanya amoko atuye mu bice bya Itombwe na Fizi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com