Umutwe w’inyeshyamba wa Gumino ukorera muri Kivu y’amajyepfo biravugwa ko waba wamaze kwiyunga ku ngabo za Leta zibarizwa muri kariya gace.
Ibi byatangajwe na Alex Nyamusaraba ubwo yari ageze mu Ndonda ya Bijombo, aturutse I Burundi aho yari amaze igihe kingana n’umwaka wose. Uyu muyobozi wa Gumino yatangarije abari baje kumwakira, ko yamaze kwiyunga na FARDC, ndetse ababwira ko ariyo mpamvu yambaye impuzankano.
Nyuma y’ibi ngo uyu wahoze ari Inyeshamba kuva mu mwaka wa 2005 yaba yashinze ibirindiro mugace ka Kamacumu kari mu bilometero bike n’agace ka Masoro hafi no Kuwugethi.
Icyakora ntacyo Sosiyete sivile yatangaje kuri iki gikorwa ndetse na FARDC ntacyo yatangaje, kuri aya makuru y’umuyobozi wa Gumino.
Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kwitegura guhangana na Twirwaneho, umutwe w’aba nyamulenge, bavuga ko bo icyo bakora ari ugusubizayo abaje babagabye ho ibitero, cyangwa baje kubibira inka.
Cyakora biravugwa ko niba koko Nyamusaraba yaramaze kwiyunga n’ingabo za FARDC yaba ariyo yamutegetse gushing ibirindiro muri kariya gace, kugira ngo FARDC ihite ihigarurira.
Ni mugihe kandi uwitwa Koboyi na Kimararungu basanzwe bazwi ko ar’ibyegera by’uyu Nyamusaraba, bo baba batakibarizwa ku Ndondo aho byemezwa ko berekeje mu Mikenke muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga hafi na Minembwe, aha bakaba bari mubirindiro by’ingabo za Congo zomuri Batayo iyobowe na Colonel John.
uyu Kimararungu akaba yari aherutse i Kinshasa aho yarikumwe na Colonel Richard Tawimbi akaba ariwe wanazaniye aba ba Gumino impuzakano za FARDC.
Ibi byose bibaye mu gihe ahitwa mu bibogobogo ho hari hamaze iminsi habarizwa inyeshyamba za Mai mai Kozaba.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune