Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 hadutse imirwano yahuje igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’umutwe wa CMC .
Muri iyi mirwano yabereye mu gace ka Rugari bivugwa ko ingabo za Kongo Kinshasa zafashe bamwe mu barwanyi bakomeye b’uyu mutwe babiri aribo Niyonzima Busogi Janvier na Seth Sebikima bahise bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Sekarembo muri Gurupoma ya Rugari Teritwari yaTutshuru ko mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma.
Binavugwa ko kandi kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ahagana saa 6h 45 z’igitondo hari hacyumvikana amasasu muri aka gace cyane cyane muri lokarite za Nkiko, Changa, Rwaza, Nduro, na Macharo.
Usibye abo barwanyi bafashwe iyi mirwano yanakomerekeyemo abasivili 2 ( Umugore n’umugabo) bose bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Rutshuru.
Kugeza saa 9h00 z’amanwa, umuhanda Rutshuru Goma wari wafunzwe mu rwego rwo kwirinda ko abaturage bnagerwaho n’ingaruka z’iyi irwano yari mu gace ka Rugari.