Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, nibwo habaye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abasivili baguye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO mu mujyi wa Butembo .
Igitangazamakuru Azzureplus, cyanditse ko aba bashyinguwe baguye mu myigaragambyo yo kuwa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022, aho abigaragambya bamagana MONUSCO bavuga ko barashweho amasasu n’abasirikare b’Umuryango wabibumbye.
Ishyingurwa ry’anba bantu ryitabiriwe n’imbaga yari yaturutse hirya no hino muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni igikorwa nkandi cyari kiganjemo abagize Sosiyete sivili yateguye iyo myigaragambyo.
Uku kudashyira amakenga abitabiriye uyu muhango wo gushyingura aba baturage, byatumye umutekano ukazwa, aho abapolisi n’abasirikare bari bakoranijwe kubwo gukeka ko hashobora kubera ibikorwa by’urugomo.
Bamze gushyingura, abaturage bagerageje kwihuriza mu dutsiko, inzego z’umutekano zihita zibatatanya zikoresheje amasasu zarashe mu kirere.
Kuva kuwa 25 Nyakanga 2022, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kubera imyigaragambyo yamagana MONUSCO. MONUSCO ishinjwa n’abaturage kurebera ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’inyeshyamba no kunanirwa kugarura amahoro n’umutekano bamaze igihe kinini banyotewe.