Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Uvira habaye imyigaragambyo idasanzwe yo kwamagana Minisitiri w’ibikorwa remezo, Alexis Gisaro Muvunyi, bashinja kuba umunyarwanda, kuko arirwo rurimi akoresha.
Iyi myigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile nshya y’abaturage (N.S.C.C) yo muri Uvira ifatanyije na Wazalendo byo muri Kivu y’Amajyepfo. Iyi myigaragambyo igamije gusaba leta ya Congo kubakorera umahanda wa 5(RN5) ndetse no kwamagana Minisitiri w’ibikorwa remezo Alexis Gisaro Muvunyi, ko adakwiye gukandagira k’ubutaka bwabo kubera ko ari umunyarwanda.
Mwitangazo ryashyizwe hanze na N.S.C.C kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023, ryamenyeshaga abaturage bose bo muri Uvira ibi bikurikira:
Turamenyesha abantu bose ko kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023, ko nta muntu ugomba kuzagira akazi akariko kose akora.
Ba Lourage turabasaba kutazajya mu mihanda ngo basabe abagenzi ibyangombwa.
Ikindi ni uko tudashaka imodoka, moto, igare cyangwa ikinyabiziga icyo aricyo cyose mu Muhanda.
Turasaba kandi ko hubakwa umuhanda (RN5).”
N.S.C.C kandi irasaba aba baturage ba Uvira ko ejo kuwa Gatatu, bakwiye kuzitabira indi myigaragambyo yo kwamagana leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko idakwiye gufungira abarobyi kuroba mu kiyaga cya Tanganika.
Byarangiye, Iyo myigaragambyo iteje umwuka mubi muri ako gace, kuko hari n’inyandiko bari gushyira ku bibambasi by’amazu zanditseho ko badashaka kubona Minisitiri w’ibikorwa remezo Alexis Gisaro mu maso yabo, ndetse n’ibisonga bye, ngo Kuko Alexis Gisaro ari umunyarwanda nk’uko baby’ivugira.
Bagize bati: “Twebwe abaturage ba Uvira ntidushaka ko uwitwa Nyakubahwa Alexis Gisaro Muvunyi akandagira k’ubutaka bwacu, kuko uwo ni Umunyarwanda. Ndetse n’ibisonga bye ntitubashaka na gato, kandi uzapima akinjira tuzamugirira nabi.”
Umuyobozi w’umujyi wa Bwana Kiza Muhato, yamaganye iyo myigaragambyo asaba abayitegute ko abayiteguye babihagarika vuba na bwangu.
Kugeza ubu twandika iyi nkuru, nta kinyabiziga kiri guca mu muhanda kuko Wazalendo yamaze gufunga amayira yose.
Abavuga ururimi rw’ikinyarwanda babarizwa mu gihugu cya Congo, bakomeje guhohoterwa k’uburyo bukabije, kuko ngo kumva uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda bisobanuye ko uba uri icyitso cy’u Rwanda.
ibindi mwabisoma muri iryo tangazo rikurikira: