Kuri uyu wa 25 Mata Gereza nkuru ya Bukavu yahawe inkongi n’abanyururu bayifungiyemo, ndetse uku gutwika igice kimwe cy’iyi gereza byatumye aba banyururu bahangana n’abashinzwe kurinda gerezaka banitabaje abapolisi kugira ngo babatabare mururgamba bari bahanganyemo n’abanyururu.
Uku guhangana n’imfungwa kw’inzego zishinzwe umutekano byanemejwe n’ubuyobozi bwa Gereza Nkuru ya Bukavu, mu gihe bwatangazaga ko iyo nkongi yahise ihagarikwa ndetse imvururu zirahoshwa nyuma y’aho abashinzwe umutekano boherejweyo igitaraganya.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Nguabidje Kasi, yavuze ko inkomoko y’iyi nkongi ari imfungwa yarangije igihano ariko ikanga gutaha kubera ibikorwa bibi ihakorera ari yo yabaye nyirabayazana kuko yashishikarije umwe muri bagenzi be ngo atwike igice cya gereza.
Uyu muyobozi yabivuze muri aya magambo agira ati “Ejo twafashe icyemezo cy’uko uwo mugabo akurwa muri Gereza. Uyu munsi twagiye kumusohora ateza imvururu zigamije kwangiza ibintu muri gereza ariko inzego zishinzwe umutekano zirabihosha.”
#RDC: Prison Centrale de #Bukavu Inside | Aujourd’hui Mardi 25 Avril 2023. pic.twitter.com/0QYqSG9ER0
— Steve Wembi (@wembi_steve) April 25, 2023
Iyi nkongi yafashe iyi Gereza nkuru ya Bukavu mu gitondo cyokuri uyu wa 25 Mata yakurikiwe n’amasasu menshi ndetse n’urusaku ruvanzemo imyotsi iteye ubwoba kuburyo benshi bakaekaga ko hashobora kugwa mo benshi ndetse hanangieika byinshi cyane.
Nk’uko byatangajwe na Guverineri ngo ibyangiritse ntibiramara kubarurwa kuburyo byatangazwa icyakora ntiyigeze atangaza niba hari uwaba yaguye muri iyi mirwano
Uwineza Adeline