Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habonetse indi mirambo myinshi y’Ingabo z’u Burundi yatoraguwe muri Ngungu ho muri Teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Mu mpera z’i Cyumweru gishize nibwo i Ngungu habereye imirwano biza no kurangira aka gace ko muri Teritware ya Masisi kigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23
Nyuma yiyo mirwano imbuga nkoranya mbaga zatangaje ko muri ibyo bice haguye abasirikare benshi b’u Burundi, muri izo mbuga harimo n’urwa Pacifique Nininahazwe, umurundi ushinzwe gutabariza benewabo bari mu kaga, aho rwahise rutanga amakuru ruvuga ko abasirikare b’igihugu cyabo benshi baguye mu ntambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo Kinshasa.
Anavuga kandi ko yihanganishije imiryango y’Abarundi babuze ababo muri iyo ntambara abenegihugu b’u Burundi batazi icyo igamije.
Gusa uru rubuga rwa Pacifique Nininahazwe nta mubare rwatanze w’abasirikare b’igihugu cyabo bapfuye ariko ruvuga ko rugiye kuzatangaza amazina y’abo basirikare.
Ibi kandi byavuzwe cyane mu mpera z’u mwaka ushize nyuma y’imirwano yari kaze yagiye ibera mu bice bya Masisi, nk’ahitwa Kitshanga no mu nkengero zayo ndetse no mu bice byo muri Teritware ya Nyiragongo.
Amasoko yacu avuga ko ingabo z’u Burundi nyinshi zaburiwe irengero abandi bakaba bamaze gufatwa mpiri harimo n’abandi bakomeretse.
Ay’amakuru anahamya ko imirambo yabashije kugaragara y’izi ngabo z’u Burundi ko igera ku 118. Umwe muri abo basirikari bakuru baguye muri iyo ntambara harimo Capitaine Quentin AHIMBONEYE , winjiye mugisirikare cy’Uburundi muri Promotion ya 43 ufite Nomero Matricule SS 2426.
Gusa igiteye agahinda kikanababaza abasirikare b’ Abarundi bari muri RDC bo n’imiryango yabo, ngo n’uko kugeza ubu, haba leta y’ Uburundi cyangwa ibiro bikuru bya gisirikare ntacyo birigera bitangariza ababuze ababo muri izo ntambara z’abasirikare bagwa muri Congo.
Rwandatribune.com