Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, nibwo inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite watoye umushinga w’ itegeko wongerera igihe cy’ iminsi 15 ubuyobozi budasanzwe mu cyiswe etat de siege buri gukoreshwa mu ntara za kivu y’ amajyarugu n’ iya Ituri.
Nk’ uko byatangajwe na Minisitiri w’ ubutabera madame Jose Mutombo, uyu mushinga w’ itegeko wajyanywe imbere y’ inteko ishinga amategeko nyuma y’ uko hagaragaye intambwe nziza iri guterwa muri iyi gahunda.
Uyu mushinga wo kongerera ibihe ibihe bidasanzwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri watowe ku bwiganze bw’amajwi 337 ku badepite 339 batoye .
Iri yongerwa ry’ igihe cya etat de siege ribaye ku mshuro ya 4, bikaba byarakozwe imbere ya bamwe mu bayobozi ba guverinoma ari bo umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutabera, Minisitiri w’ ingabo, na Minisitiri ushinzwe guhuza guverinoma n’ inteko ishinga amategeko.
Uyu mushinga uzajyanwa imbere ya sena kugira usomwe neza, mbere y’ uko wemezwa na nyakwubahwa Perezida wa Repuburika Felix Antoine Tshisekedi.
Danny Mugisha