Abantu 7 bishwe n’abantu bitwaje intwaro kugeza n’ubu baramenyekana muri sheferi ya Bashu ho muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 23 Nzeli 2021.
Inkuru dukesha 7SUR7.CD yatangajwe bwa mbere na Saidi Balikwisha, Depite wo ku rwego rw’Intara ukomoka muri Beni.
Yagize ati: “Abagera kuri 7 bishwe n’abantu bitwaje intwaro kugeza ubu batari bamenyekana niba ari aba ADF cyangwa Mai-Mai. Ibi bikaba byabaye hafi ya Kavasewa. Iyi mibare iracyari iy’agateganyo.”
Sosiyete sivile yo ikaba ihamagarira abaturage bo muri aka gace kuba maso, aho Perezida wayo muri aka gace bwana Wangeve Roger yagize ati: “Umwanzi yongeye kwica abantu muri sheferi yacu. Kuri ubu birashoboka ko umwanzi yamaze kwihisha mu baturage. Ndahamagarira abaturage kuba maso, bagakoranira bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo nihagira ukekwa ahite afatwa.”
Ubu bwicanyi bukaba buje nyuma y’ubundi bwari buherutse kuba bugakura mu byabo abaturage bo mu duce twa Kamaghando, Kavasewa na Kyarutavira bagahungira aho bakeka ko ari ho haba hari umutekano nk’ i Butembo no mu mujyi wa Beni.
Denny Mugisha