Ejo kuwa 5 Werurwe 2023, ingabo z’u Burundi zigera ku 100 ,zasesekaye mu mujyi wa Goma aho zije mu butumwa bw’umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma yaho izi ngabo zigereye mu mujyi wa Goma, benshi mu Banye congo bashigikiye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bemeje ko ingabo z’u Burundi zitazakora nk’iza Kenya ahubwo ko zo zishobora gufasha FARDC kurwanya M23.
Ku mbuga nkoranyambaga zitanduanye, aba banyekongo bavuga ko n’ubusanzwe hari izindi ngabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyepfo ziri gukorana n’iza DRC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa, ndetse ko ariko zigiye kubigenza muri Kivu y’Amajyaruguro zifasha FARDC kurwanya M23.
Baragira bati:”Turizera ko ingabo z’u Burundi zitazakora nk’iza Kenya ,ahubwo tuzi neza ko zishobora gufasha FARDC kurwanya M23 nk’uko ziri kubikora muri Kivu y’Amajyepfo.”
Ubwo izi ngabo z’u Burundi zageraga mu mujyi wa Goma, Gen Emmanuel Kaputa wungirije umuyobozi mukuru w’ingabo za EAC , yatangaje ko ingabo z’u Burundi zaje muri DRC mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama ya AU kuwa 17 Gashyantare 2023.
Yakomeje avuga ko umutwe wa M23 ugomba gusubira inyuma ukava mu bice wamaze kwigarurira ndetse ko ingabo za EAC zirimo niz’ u Burundi zigomba guhita zijya kugenzura ibyo bice.“
K’urundi ruhande ariko, hari abasanga iki cyifuzo cy’Abanye congo bashyigikiye ubutegetsi gishobora kutazashyirwa mu bikorwa,bitewe n’uko ingabo za EAC ziri mu Burasirazira bwa DRC zidafite inshingano zo kurwanya M23.
Ibi biheruka gushimangirwa na Maj. Gen Jeff Nyagah uyoboye ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, ubwo icyiciro cya mbere cy’izi ngabo zari ziturutse muri Kenya cyageraga mu mujyi wa Goma.
Icyo gihe ,Maj Gen Jeff Nyagah yabajiwe n’itangazamakuru mu ujyi wa Goma niba Ingabo ayoboye ziteguye guhashya umutwe wa M23.
Maj Gen Nyagah ,yasubije ko ikizanye ingabo za EAC muri DRC atari ukurwanya cyangwa se kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ,ahubwo ko zizahagarara hagati ya FARDC na M23 kugirango imyanzuro ya Luanda na Nairobi yubahirizwe no kurinda umutekano w’Abaturage.
Ingabo z’u Burundi ziri muri kivu y’Amajyepfo, zikaba zifite inshingano zitandukanye n’iziri koherezwa muri Kivu y;’Amajyaruguru kuko izo muri kivu y’amajyepfo zahagiye binyuze ku masezerano y’ubufatanye hagati ya DRC n’uBurundi arebana no guhashya imitwe yitwaje intwaro muri kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gihe iziri koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru ,zihaje mu rwego rw’ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango wa EAC mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kandi zikaba zizagendera ku mabwiriza izo ngabo zahawe yo guhagarara hagati ya FARDC na M23 no urinda umuteano w’abaturage.