Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyanyomoje amakuru yavugaga ko hari abasirikare bacyo baheruka kwishyikiriza umutwe w’inyeshyamba za M23 urwanya leta ya Congo.
Ikinyamakuru National Security News giherutse gutangaza ko hari abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize bamanitse amaboko maze bishyikiriza umutwe wa M23 kuri ubu ukaba ubafite nk’imfungwa z’intambara nyuma yo kubafatira mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize.
Mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa gatatu tariki 3 Werurwe 2024, Igisirikare cya Afurika y’Epfo SANDF cyavuze ko giteye utwatsi amakuru avuga ko babiri mu basirikare bacyo bishyikirije inyeshyamba za M23 nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru birimo National Security News
SANDF yavuze ko nta musirikare n’umwe mu bo yohereje muri RDC wigeze afatwa ko inkuru ya National Security News igamije gusiga icyasha isura yayo, ndetse ko atari ubwa mbere yandikwaho inkuru nk’izi.
Afurika y’Epfo isanzwe iri mu bihugu bitatu bigize umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) byohereje muri Congo ingabo zo gufasha FARDC z’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.
Perezida Cyril Ramaphosa mu minsi ishize yatangaje ko ateganya kohereza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ingabo 2,900 zagombaga gufatanya n’iz’ibihugu bya Tanzania na Malawi mu gufasha FARDC kwirukana inyeshyamba za M23 kuri ubu zigenzura ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za Afurika y’Epfo kandi zishinjwa gufatanya ku rugamba n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye Kinshasa yitabaje, irimo n’uwa FDLR ugizwe n’abiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Rwandatribune.com