Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, kiratangaza ko cyatoraguye ibisigazwa by’ indege y’igisirikare cya Uganda yo mu bwoko bwa Drone, yagaragaye yaguye mu Ntara ya Ituri, kikavuga ko cyatangiye gucukumbura ngo kimenye uko yahageze n’impamvu yavogereye ikirere cya bo.
Igisirikare cya Congo, kivuga ko iyi ndege itgira abapolote izwi ku izina rya drone y’igisirikare cya Uganda, ifite nimero ya SF010, ikaba yaraguye ku musozi wa Rina muri Gurupoma ya Bedu Ezekere muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye iyi Ntara ya Ituri, buravuga ko bigoye gutangaza impamvu iyi ndege y’igisirikare cya Uganda yari iri kuguruka mu kirere cya Congo, ndetse ko bigoye kumenya aho yari iturutse.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, Lieutenant Jules Ngongo yagize ati “Muri aka kanya tugiye gutoragura ibisigazwa by’iki gikoresho cya gisirikare, ubundi tukajya gusesengura tukanakora iperereza kugira ngo tumenye byinshi, tumenye ese ni gute iyi drone yavogereye ikirere cyacu ikagera hano muri Ituri.”
Lieutenant Jules Ngongo kandi yavuze ko hashize icyumweru kimwe gusa umutwe witwaje intwaro uzwi nka Zaire ugabye ibitero ku basirikare ba FARDC, kandi ko abayobozi b’uyu mutwe bose baba muri Uganda.
Rwandatribune.com