Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,cyatangaje ko kizitabira Inama y’umuryango wa BRICS. Umuryango wa BRICS Ugizwe n’ibihugu bikomeye birimo Ubushinwa, uburusiya, ubuhinde na Afrika y’Epfo, izatangira k’umunsi w’ejo kuwa 22 Kanama 2023, ikazarangira 24 Kanama 2023. Ni inama izabera i Johnnesburg muri Afrika y’Epfo.
Umuryango wa BRICS, ugizwe n’ibihugu birimo ubushinwa, uburusiya, ubuhinde na Afrika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu byinshi bikomeje gusaba kwinjira muri uwo muryango. Uyu muryango ukaba ugamije iterambere ryihuta ku Isi hose.
Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’intebe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryamenyesheje ko Bwana Michel Sama Lukonde Minisitiri w’intebe ariwe uzahagararira Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Félix Tshisekedi mur iyo nama ya BRICS.
Iyi nama izaba igamije kurebera hamwe ubufatanye bw’uyu muryango wa BRICS n’ibihumbi bya Afrika.
Amakuru amaze kumenyekana ni uko ibihugu by’Afrika bigera kuri 23 bimaze gusaba kwinjira muri uwo muryango wa BRICS,muri byo harimo: Senegal, Algriya, Ethiopia, Misiri n’ibindi bihugu bigize umugabane w’ Afrika.
Igihugu cya Congo gikomeje gushakisha amaboko hiryo no hino kugirango cyivune umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Uwineza Adeline