Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kwenyegeza umuriro rutakira ibihugu bw’amahanga ngo bifatire igihugu cy’u Rwanda ibihano, Kubera ko barushinja gushoza intambara ku gihugu cyabo rwihishe inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa DRC, akaba n’Umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya , yahuye n’Abongereza barimo Ambasaderi w’ubwami bw’u Bwongereza mu gihugu cyabo, asaba ko iki gihugu kiri mu bivuga rikumvikana ku Isi cyakoresha ububasha gifite kigafatira u Rwanda ibihano.
Patrick Muyaya yakomeje asobanura ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwayo, aho ngo zagiye gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 irimo kurwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Guverinoma ya Congo yashimiye ibihugu bikomeye bitandukanye kuba byarasabye u Rwanda gukura ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, kandi ngo icyo butegereje ni uko birufatira ibihano. Gusa ngo u Bwongereza bwo bukomeje guceceka kuri iki kibazo.
Muyaya yagize ati: “Ubwami bw’u Bwongereza bukwiye gukoresha ijambo bufite ku Rwanda, bukarwibutsa ko urugomo no gusahura byarangiye, kandi ko igihe cy’ubutabera kije. Ikiganiro cy’ingenzi na Simon Mustard, umuyobozi muri wa Commonwealth ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika na Alyson King ku ruhare rw’igihugu cyabo mu kugaruka kugarura amahoro mu burasirazuba.”
Uyu munyapolitiki ntabwo yagaragaje icyo Ambasaderi King na Simon yavuze kuri ubu busabe, na bo ubwabo ntacyo batangaje ku byo baganiriye. Gusa ikiriho ni uko Leta y’u Rwanda ihakana uruhare ishinjwa na DRC mu mutekano muke umaze igihe mu burasirazuba, igasobanura ko ahubwo ari ukuyobya uburari.
(Zolpidem)