Abagororwa bo muri gereza nkuru ya Makala bagerageje gutoroka ku wa mbere ushize, bagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikari rwa Kinshyasa- Ngaliema ku wa kane, tariki ya 5 Nzeri 2024.
Ibyaha abo bagororwa bakurikiranweho ni ugufata ku ngufu no gutwika inzu zibikwamo ibyo kurya.
Abo bagororwa nyuma yo kurangiza igihano bakoraga, baramutse bahamwe n’icyaha, bashobora guhanishwa ibindi bihano , nk’uko amakuru aturuka mu nkiko abitangaza.
Byongeye kandi, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba Guverinoma gutangaza icyunamo cy’igihugu mu rwego rwo kwibuka abapfuye bazize ubwicanyi bwabereye muri iyi gereza.
Barasaba Kandi ko hirukanwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’ubutabera wungirije w’intara, umuyobozi wa polisi yo mu mujyi wa Kinshasa, kubera uburangare bagize mu kurinda umutekano w’abagororwa ba gereza ya Makala.
Ibi babitangaje mu itangazo ryo kuri uyu wa kane i Kinshasa.
Hagati aho, umuyobozi wa gereza, umaze ukwezi avurwa ku mugaragaro, nta handi ashobora kuboneka nk’uko amakuru aturuka muri gereza abitangaza.
Umubare w’agateganyo w’abapfuyr bitewe no gushaka gutoroka muri gereza nkuru ya Makala werekana ko hapfuye abantu 129, barimo 24 bishwe n’amasasu, abazide umubyigano bagahera umwuka ndetse n’abagore bafashwe ku ngufu.
Gereza ya Makala ifite ubushobozi bwo gucumbikira abagororwa 1500 gusa abacumbikiwemo basaga ibihimbi 17000.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com