Bamwe mu mfungwa zarokotse ubwicanyi buherutse kubera muri Gereza ya Makala iherereye Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo baratabaza leta kubafasha, kuko bagiye kwicwa n’ umwuma ndetse n’ inzara. ni mugihe ububiko bw’ ibiryo byabo bwatwitswe ibisigaye bigasahurwa ndetse kuri ubu akaba ntamazi bafite yo kunywa.
Umwe mubarokotse ubu bwicanyi bwabereye muri gereza nkuru ya Makala muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo waganiriye na Rwandatribune yavuze ko kuri ubu babayeho nabi kuko kugeza ubu ibintu byose byahagaze ndetse kuva iki gikorwa cyabaho cyiswe gushaka gutoroka gereza bataragira icyo bashyira ku munwa yemwe habe n’ amazi yo kunywa.
Iyi mfungwa ivuga ko ubwo bari baryamye ku isaha ya saa saba z’ ijoro aribwo bagiye kumva bakumva abantu batazi aho baturutse ndetse kugeza ubu bataramenya abo aribo bafunguye umuryango wa gereza, abarinzi babibonye batangira kurasa, imfungwa nazo zibyigana zisohoka, ari nako abapolisi bakomeza kubamishamo urufaya rw’ amasasu kuburyo utarishwe n’ isasu yishwe n’ umuvundo w’ abantu babyiganiraga gusohoka.
Mukiganiro kirere iyimfungwa twagiranye tutashatse kuvuga amazina ye yakomeje avuga ko iyi gereza irimo abantu benshi kuburyo icyumba cyari kigenewe abantu babiri kuri ubu kibamo abantu 20 ko uretse no kuba bakwicwa n’ inzara ubushyuhe nabwo bigera nijoro bukaba bwinshi cyane bityo bagasaba ubutabera ko bwabarekura cyangwa imanza zabo zikihutishwa kugirango barebe ko bava muri ubu buroko.
Avuga ko we na bagenzi be bagera kuri 80 baturutse mu burasirazuba bwa Congo mu bice bya Goma, Bukavu, Karemi, Lubumbashi, Kisangani, Shasha, Uvira n’ ahandi bamaze umwaka n’ amezi 9 muri iyi gereza bataraburanishwa yemwe ntanadosiye barakorerwa ibi bigatuma bakomeza kuhazaharira cyane bityo bagasaba leta kubarenganura bakagira icyo bubakorera.
Kugeza ubu muri iyi gereza ikintu cyose kiragurwa, haba ibyo kurya kunywa no kwambara kandi ubu ntabushobozi bafite dore ko baturuka kure kandi akaba ntamuntu bagira ubasura cyangwa ngo abagemurire ku buryo babona ko ubuzima bwabo buri mukaga mugihe ababa badatabawe vuba ngo batahe doreko n’ imiryango yabo basize ibayeho nabi mu gihe aribo bari bayitunze.
Gereza ya Makala yabereyemo ubwicanyi mu ijoro ryo kuwa mbere w’ iki cyumweru turimo tariki 2 Nzeri uyu mwaka aho leta yatangaje ko abantu 129 aribo bayiguyemo mugihe abokotse ubu bwicanyi bo bavuga ko abapfuye basaga 240 n’ inkomere nyinshi, abagore nabo bagafatwa ku ngufu cyakora amakuru atugeraho ngo ni uko ababikoze batangiye gufatwa ngo baryozwe ibyo bakoze.
Amakuru agera kuri Rwandatribune kandi ni uko ku munsi w’ ejo habaye igikorwa cyo kugenzura ngo hamenyekane neza umubare w’ abapfuye ndetse n’ abatorotse gusa ngo icyari kigamijwe ni ukumenya abavuga ururimi rw’ ikinyarwanda bagendete kumazina yabo y’ ikinyarwanda kuko kugeza ubu leta ya Congo yegeka iki gikorwa ku Rwanda ivuga ko cyari kigamije gutorokesha imfungwa z’ abanyarwanda ziba muri iyi gereza.
Iki gikorwa cy’ ubugenzuzi cya kozwe na Minisitiri w’ ubutabera wungirije ari kumwe na Minisitiri w’ umutekano w’ imbere mu gihugu nawe wungirije bivugwa ko barebaga amazina y’ ikinyarwanda akaba ariyo bibandaho kuburyo n’ abapfuye nabo bagaragazwaga ko batorotse gereza.
Hagati aho ariko imiryango itegamiye kuri leta ikaba yasabye ko abaminisitiri bombi uw’ umutekano w’ imbere mu gihugu ndetse n’ uw’ ubutabera, Umuyobozi w a Gereza ya Makala ndetse n’ abapolisi bari barinze iyi gereza bafatwa bagafungwa kugirango baryozwe ubuzima bw’ izo mfungwa zaguye muri iyi gereza.
Rwandatribune.com