Imirwano ikomeye yaramukiye mu duce dutandukanye two muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi n’umujyi wa Kibirizi, mu karere ka KITOLU-KISINGIRI.
Ni imirwano yabaye muri iki gitondo cyo kuwa kane 4/4/2024 hagati y’ingabo za Congo FARDC, Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa bayo bafatanyije mu kurwanya inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano yabereye mu misozi iri hafi n’umujyi wa Kibirizi, mu karere ka KITOLU-KISINGIRI Aho Humvikanye urusaku rw’intwaro zikomeye kandi ziremereye.
Iri huriro rya FARDC niryo rishinjwa kuba ryakoze ubushotoranyi kandi zikaba zitatinye no kurasa mu baturage; Ni mu gihe hari andi makuru avuga ko mu mujyi wa Goma mu gace ka Mugunga Ndosho na Keshero naho haraye humvikana amasasu kugeza ubu hataramenyekana aho yakomotse.
Iyi mirwano yaramukiye ku muryango mu gihe no ku munsi w’ejo kuwa Gatatu imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yabereye mu bice byo muri Grupema ya Kanyabayonga, muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC ) n’abo bafatanyije kurwana uru rugamba bakaba barateraga ibisasu bari ahitwa Kabasha bakabitera muri Rwindi, ibice biheruka kwigarurirwa n’umutwe wa M23 mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gatatu uyu mwaka.
Rwandatribune.com