Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu yahamagariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (CNDH) gusaba Leta guhagarika ibikorwa bibi iri gukorera abanyagihugu
Ibi byagarutsweho n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta aharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu,arimo ACAJ, ANMDH, ASADHO, IRDH, JA na VSV.
Aya mashyirahamwe yabigarutseho kuri uyu wa 15 Nyakanga mu nama bari bagiranye bakaboneraho no gusaba umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bwa Muntu, gufatira Leta ya Kishasa ibihano bikomeye, kuko iyi Leta ikomeje kwibasira abatavuga rumwe nayo.
Iyi nama nyungurana bitekerezo yari yanatumiwe mo uhagarariye CNDH, Paul Nsapu, i Kinshasa.
Kungurana ibitekerezo na perezida wa CNDH bibaye nyuma yiminsi ibiri nyuma y’iyicwa ry’umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi Chérubin Okende, basanze yapfiriye kuri Avenue Poids-Lourd i Kinshasa.