Umutwe w’inyeshyamba wa APCLS uyoborwa na Jenerali Janvier Karayire wongeye gukozanyaho na Nyatura Abazungo ahitwa ku Nturo, bashinjanya kuba bamwe ngo baba bafite inkomoko mu Rwanda.
Iyi mirwano yakajije umurego ubwo abasirikare ba Jenerali Karayire bateraga inyeshyamba za Nyatura Abazungu babashinja ko bashobora kuba bafite inkomoko mu Rwanda.
Ni intambara yaje gukaza umurego ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi, ibintu byatumye abaturage b’ahitwa Muyange, Rushinga ndetse na Nturo bava mu byabo, bagahungira ahitwa ku Ipeti hari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi zaje mu butumwa bw’amahoro zoherejwe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC.
Icyakora ngo aba baturage ntibahiriwe n’ubu buhungiro ngo kuko ingabo z’u Burundi zahise zibirukana bagakwira imishwaro.
Ubusanzwe izi nyeshyamba zombie zisanzwe zikorana n’ingabo za Leta FARDC mu kurwanya M23, bivuze ko kuba baba batangiye gusubirnamo byaba bikomoka kukuba hari ibyo batumvikanyeho.
Izi nyeshyamba zikunze gushinjwa guhohotera abanye congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, babashinja kuba aribo baba muri M23.
ni kenshi abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi batabaje bavuga ko imitwe y’inyeshyamba ikorana n’ingabo za Leta ibabangamira ibangiriza imitungo, ndetse bamwe bakicwa bashinjwa ko inyeshyamba za M23 basangiye ubwoko.