Abaturage bakuwe mu byabo n’intambara zikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo bari mu nkambi yahitwa DGDA muri Goma bakoze imyigarambyo basaba ko umutekano wagaruka muri ibi bice ndetse no mu makambi bakumbikiwe mo.
Ni imyigaragambyo yabaye ku gicamunsi cy’ ejo kuwa Kane tariki ya 04/07/2024 aho impunzi z’icumbikiwe mu nkambi ya DGDA, imwe mu zicumbikiye benshi mu nkengero z’ umujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zakoze imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana umutekano muke ukomeje kwiyongera mu nkambi z’impunzi zitandukanye muri ibi bice byo muri Goma.
Iy’imyigaragambyo yabaye nyuma y’uko mu ijoro rishira ku wa Kane abitwaje imbunda bataramenyekana babasutseho urufaya rwa masasu bagakomeretsa benshi bakiba n’ibikoresho byabo nkuko amakuru aturuka muri izi nkambi abivuga.
Imyigaragambyo yatangiye hamaze gucya, aho Abanye-kongo babarirwaga mu magana bashyize amabuye mu mihanda itandukanye yerekera muri iyi nkambi mu rwego rwo kubuza no gukumira uwo ariwe wese washaka kuyikandagiramo.
Iz’impunzi zivuga ko kuva zagera muri iyi site ya DGDA iherereye mu rusisiro rwa Mugunga muri Komine ya Karisimbi nta narimwe zirabona umutekano.
Zimwe mu mpamvu nyamukuru bavuga ni uko leta yaba itabitayeho kimwe n’izindi nkambi z’impunzi zizengurutse umujyi wa Goma n’iziwurimo imbere.
Kuba nta mutekano iy’i nkambi ifite muri iy’i minsi ntabwo bitera impungenge abayicumbitsemo gusa, ahubwo n’abayituriye na bo bafite icyoba gikomeye.
Aba bavuga ko buri joro muri iy’i nkambi humvikana urufaya rw’ amasasu y’imbunda ntoya, bikurikirwa n’ubujura bukabije bukomeje kwiganza muri aka gace.
Inkambi ya DGDA iherereye muri Komine ya Karisimbi mu mujyi wa Goma. Icumbikiye umubare munini w’impunzi ziganjemo izavuye mu nkambi ya Bulengo ubwo yamaraga kugwamo ibisasu bigahitana abantu barenga 37 mu kwezi kwa Gatanu gushize.
Abagezweho n’ingareuka z’ibyo bisasu, bahise bava muri iyo nkambi berekeza muri Komine ya Karisimbi aho bashinze inkambi ubu igizwe n’abarenga ibihumbi icumi n’umunani.
Rwandatribune.com