Hashize imyaka isaga 20 Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yarabaye indiri y’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’ibihugu bituranyi by’umwihariko mu gice cy’uburasirazuba.
Ibyakunze kwibasirwa cyane n’u Rwanda , Uburundi na Uganda aho bino bihugu byakunze guhura n’ikibazo cy’umutekano muke biturutse ku bitero by’imitwe y’inyeshyamba ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DRcongo
Ibi bihugu byakunze gushyira Repurika iharanira Demokarasi ya Congo mu majwi kuba indiri yiyi imitwe, ariko ku rundi ruhande Repuburika iharanira demokarasi ya Congo nayo igashinja bimwe muri ibi bihugu gufasha imwe mu mitwe irwanya ubutegetsi bwayo.
U Rwanda rufite imitwe nka FDLR ihamaze imyaka 20 ikorera muri ako gace, Rud Urunana, CNRD/FLN na FPP. Iyi mitwe yose mu bihe bitandukanye yakunze guteza umutekano muke k’ubutaka bw’uRwanda yarangiza igasubira mu birindiro byayo biherereye mu burasirazuba bwa DRCongo. Hari ibitero by’abacengezi byibasiye amajyaruruguru y’u Rwanda kuva mu 1998 kugeza 2003 bikorwa n’abarwanyi ba ALIR yaje guhinduka FDLR.
Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye u Rwanda rujya muri Congo rutanga impamvu y’umutekano warwo waterwaga niyo mitwe yaturukaga k’ubutaka bwa Congo nubwo nyuma yaje kuvayo ku mugaragaro ariko na nubu kino kibabazo ntikirakemuka burundu. Hari kandi n’ibindi bitero biheruka i Kinigi bikozwe na Rud Urunana , nyabimata bikozwe na FLN .
Uganda nayo ni uko ifite umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni. Ni umutwe ugendera ku mahame akaze y’idini ya Islam ndetse wakunze gushinjwa n’ubutegetsi bwa Uganda kugaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’iki gihugu harimo n’biheruka byibasiye umujyi wa Kampala.
Iyi nayo ni impamvu iheruka gutangwa n’ingabo za Uganda ubwo kuwa…. Zatangizaga ibitero byo kuwurwanya k’ubutaka bwa DRCongo. Hari Kandi uburundi buhafite umutwe nka Red-Tabara, FNL n’iyindi byanatumye kuri ubu ingabo z’uburundi zisubira muri Kivu y’amajyepfo aho zihanganye n’inyeshyamba za Red Tabara.
N’ubwo u Rwanda rutarasubira muri Congo narwo ruhora ruhahanze amaso mu rwego rwo gukurikiranira hafi ibikorwa by’izi ngabo dore ko rukeka ko zishobora kuba zikorana n’imitwe irurwanya iba ku butaka bwa DRCongo, hejuru y’iyi mitwe y’abanyamahanga mu burasirazuba bwa DR Congo hari n’indi mitwe myinshi yitwara gisirikare igizwe n’abenegihugu by’umwihariko izwi nka “ Mai Mai” ndetse imwe muri yo ikaba ikorana bya hafi n’imitwe nka FDLR, CNRD/FLN Red Tbara…
Kuva mu mwaka wa 2008 iyi mitwe yitwara gisirikare yatangira guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko imaze guhitanana ubuzima bw’abantu batagira imbaga nk’uko bigarara muri raporo za Kivu security balometer n’izi imryango irengera uburenganzira bwa Muntu nka Human Right watch.
Ubutegetsi bwa DRCongo busa n’ubwananiwe kino kibazo! bimaze kugaragarira buri wese ko iyi mitwe ibangamiye bikomeye umutekano w’uburasirazuba bwa DRCongo n’uwakarere muri Rusange, guhera Kuri Joseph Kabila, kujyeza kuriho no kuri perezida Felix Tshisekedi bwagerageje gushyiraho ingamba zo guhangana n’iyi mitwe ariko nta musaruro byigeze bitanga. Hari n’igihe byagiye bivugwa ko bamwe mu bategetsi bakuru n’abasirikare bisangaga bari gukorana niyo mitwe , nkuko ubushakashatsi bwakunze gukorwa n’ikigo Kivu Security barometer aho buheruka mu 2021 bugaragaza ko mu myaka ibiri gusa ishize abasaga 1900 bishwe naho abagera ku 3000 bagashimutwa.
Hiyongeraho n’ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwaDRCongo zihamaze imyaka isaga 20 ariko zikaba nazo nta kintu zirabasha kugeraho, ndetse zikaba zarakunze kunengwa n ‘abakongomani batari bake.
Nubwo hari byinshi byakozwe kugirango ino mitwe icike kugeza ubu ino mitwe iracyakorera mu burasirazuba bw’iki gihugu ari nako ikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’ibihugu bibarizwa mu Karere k’Ibiyagaga bigari !
Niki cyakorwa kugirango kiko kibazo kmibonerwe umuti unoze?
Benshi mu bakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari bemeza ko hakenewe ubufatanye n’imikaranire itarimo uburyarya hagati y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari by’umwihariko ibihana imbibi na DRCongo mu burasirazuba bw’iki gihugu aribyo u Rwanda, Uganda n’uburundi.
Iyi mi mikoranire igomba kuba ishingiye ku mbaraga za gisirikare na diplomasi hagati y’ibi bihugu mu rwego rwo gukorera hamwe kugirango babashe kuyihasha
Ibi biterwa n’uko umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa no Mukarere muri rusange uterwa niyo mitwe ihungabanya umutekano w’ibyo bihugu bituma nabyo bihahoza ijisho ndetse hagati yabyo bikaba bikunze kwitana ba mwana kimwe gishinja ikindi gufasha umutwe ukirwanya. Ikindi nuko byamaze kugaragara ko igisirikare cya FARDC cyananiwe kurandura ino mitwe bityo hakaba hasabwa izindi mbaraga ziturutse mu karere : u Rwanda ,Uganda n’u Burundi , Sudan y’Amajyepfo , Tanzaniya na Kenya.
DRCongo ubu yemerewe kuba umunyamuryango wa EAC ndetse ibihugu bigize uno muryango bikaba biheruka gutangaza ko n iba ino mitwe idashyize intwaro hasi izagabwaho ibitero n ‘ibihugu bigize uyu muryango.
HATEGEKIMANA Claude