Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, kubufatanye n’ingabo z’u Burundi, Maï Maï ndetse na FDLR, bagabye igitero gikomeye i Nyawaranga, agace gatuwe n’abaturage, mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ni igitero cya gabwe mu masaha y’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06/03/2024, nk’uko amakuru avugwa n’abaturage baturiye ako gace akomeza abivuga.
Mu butumwa bugufi Minembwe Capital News dukesha iyi nkuru yakiriye, buvuga ko kiriya gitero ko cyagabwe n’abasirikare ba FARDC n’ingabo z’u Burundi, baje bava mu bice byo muri Grupema ya Bijombo, kandi ko ik’i gitero bakigabye bafatanije n’imitwe y’inyeshamba irimo FDLR na Maï Maï.
Nyuma y’uko ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bakoze icyo gitero, abaturage bo muri Twirwaneho birwanyeho ndetse biravugwa ko babashe gusubiza inyuma kiriya gitero.
Nk’uko byavuzwe n’uko imirwano yaje kuremera mu gace kari mu marembo y’ishamba rya Bijabo, werekeza kuri Kirumba yo ku Ndondo ya Bijombo, muri Teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bikaba bizwi ko Nyawaranga iri mu misozi ihanamiye Kirumba, mu ntera y’ibirometre nka 40 na Centre ya Minembwe, ahazwi nk’i Centre nini mu misozi miremire y’Imulenge, ahazwi nka “Hauts-Plateaux.”
Kugeza ubu urusaku rw’imbunda nini n’into ziracarimo ku mvikana muri ibyo bice. Gusa MCN yabwiwe ko FARDC n’abambari bayo barimo kurasa bahunga berekeza mu bice bya Kirumba.
Nta mirwano yaherukaga kubera muri ibi bice usibye intambara zikomeye zagiye zihabera zo kurwanya Twirwaneho mu Bijabo, ahagana mu mwaka w’2021 na 2022.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com