Ejo ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2024, I Masisi mu gace ka Rubaya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habereye imirwano hagati y’ Ingabo za Leta ya Congo n’abatanyabikorwa bazo Wazalendo abagera kuri bane bahasiga ubuzima naho batandatu barakomereka.
Nta makuru y’impamo aramenyekana kucyateye iyo ntambara gusa ababibonye bavuze ko ubwo FARDC yajyaga gufata ibiryo mu birindiro byayo mu santire ya Rubaya habayeho kutumvikana hagati yabo bivamo kurasana maze abagera kuri bane bahasiga ubuzima barimo umubyeyi n’umwana we w’imyaka itandatu.
Ku bw’ibyo, abahatuye bakaba basabwe n’ubwoba kandi uretse abavugwa ko bapfuye ngo hari nabataramenyekana. Kugeza ubu, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyakongeje iyo mirwano.
Si ibi gusa, kuko akenshi hakunze kuvugwa ubushyamirane hagati y’Ingabo za FARDC na WAZALENDO ubusanzwe inafatanyije n’iz’Ingabo kurwanya M23 dore ko ngo bakunze gupfa ibiribwa no kudahuza umwanzuro kubyo baba basahuye aho kubigabana biba intambara.
Si ibyo gusa kandi byaranze iki cyumweru, kuko ngo mu mujyi wa Goma mu rugo ruzwi nko kwa Munyentwari mu santire ya Birere harasiwe abantu batatu barimo n’umusore uzwi nka Zombie bose bagapfa.
Bivugwa ko abo bantu barashwe n’umusirikare wa FARDC gusa igitangazamakuru dukesha aya makuru ‘Kivu Morning Post’ nticyasobanuye impamvu uwo musirikare yaba yoshe abo bantu. Ariko ngo nyuma y’ibyo abaturage basimbukiye uwo musirikare baramukubita hafi kumumiza umwuka nk’uko Bwiza ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com