Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, zafatiwe mpiri mu kibaya cya Mughalika, mu ntara ya ituri. izi nyeshyamba zafashwe n’Ingabo za Uganda ziri mu gihugu cya Congo, muri gahunda yo guhashya uwo mutwe w’iterabwoba Urwanya Leta ya Uganda.
Izo nyeshyamba zafashwe ku munsi w’ejo kuwa 17 Nyakanga 2023, ni eshatu ku bufatanye n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ingabo za Uganda.
Izo nyeshyamba zafashwe ubwo zari zimaze gusahura abaturage baturiye icyo kibaya cya Mughalika. Bimwe mubyo izi nyeshyamba za ADF zari zimaze gusahura harimo ibiryo n’ibikoresho byo mu mazu nk’uko tubikesha Urubuga rwa RTNC.
Inyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda, zikaba zizwiho gukora ibikorwa by’iterabwoba, dore ko zinashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imiryango mpuzamahanga. Mubyo zishinjwa harimo Ubwicanyi, gusahura ndetse no gufata ku ngufu ab’igitsina gore.
Igihugu cya Repupulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, bakaba bamaze igihe kirenga umwaka barashyizeho amasezerano ahuza ingabo z’ibihugu byombi agamije kurwanya ibyo byihebe bya ADF. Ni opération ikorerwa mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo.
Tubibutsako mu Cyumweru gishize aribwo kandi ingabo za Uganda zigambye gufata abarwanyi ba ADF aho babambuye n’imbunda zo mu bwoko bwa AK-47.
Uwineza Adeline