Mu mirwano yatumye rwambikana hagati y’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa n’umutwe w’inyeshyamba za M23 byatumye ingabo z’Abarundi ziruka zirahunga, aho ziri kugana i Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zivuye mu bice byo muri Muremure muri Teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byatumye muri iyi ntambara Ingabo z’u Burundi zamburwa agace ka Muremure ya Ngungu zigahunga zerekeza Bitonga nyuma yo gukubitwa incuro
Ingabo z’u Burundi zatakaje umubare mwinshi w’abasilikare nyuma y’ikibombe bagereranyije n’icyatewe Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani
Umwe mu bayobozi b ‘igipolisi gikambitse muri Minova arahamya ko ingabo z’uburundi FDNB zambuwe agace ka Muremure ya Ngungu, Nyabihanga na Rusekera , mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune, uyu mutangabuhamya utashimye ko amazina ye atangazwa avuga ko umwe mu ba Ofisiyebo mu ngabo z’u Burundi avuga ko nyuma y’igisasu gikomeye cyatewe na M23 bavuga ko cyari kirimo ubumara, abo basilikare bahawe amabwiriza yo guhunga bakerekeza ahitwa Bitonga.
Mu gihe amasasu yavugaga menshi muri ako gace ka Minova hari andi makuru yavugaga ko abarwanyi ba M23 bamaze kugota Minova no mu bice biyikikije, icyo abatangabuhamya bakomeje kuvuga nuko iyi mirwano yagutse mu buryo butandukanye kuburyo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batabonye uko bahagarika umuvuduko wa M23 ikomeje kwigarurira agace ka Masisi kose.
Abasesenguzi bavuga ko mu gihe iyi ntambara yakomeza kwaguka muri Masisi hose biza gutuma umujyi wa Goma ubura inzira yo k’ubutaka no mu mazi cyane ko uyu mutwe wa M23 uri kuganisha mu gufunga inzira y’amazi, ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko hari abarwanyi benshi ba wazalendo batangiye kwishyira mu mabokoya M23.
Uyu munsi ho, imirwano yabaye mu masaha y’igicamunsi, ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zagabye ibitero kuri M23 mu nkengero za Ngungu na Murambi, maze birangira iri huriro riyabangiye ingata, abandi nabo babirukaho ari nako M23 igenda ifata ibindi bice.
Kugeza ay’amasaha ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zari zikirimo zihunga zerekeza muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ku rundi ruhande herekanwe urupapuro rwatawe mu mirwano, rwanditseho abasirikare ba leta ya Kinshasa bamaze kugwa muri uru rugamba rw’iminsi ibiri, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Vive.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com