Mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo, haravugwa inkuru y’ imitwe yitwaje intwaro irenga 5 ifite inkomoko mu gihugu gituranyi cy’ u Burundi, nkuko byagaragaye muri raporo ikorwa buri kwezi n’ ihuriro rishinzwe uburinzi bw’ abasivire (RLPC).
Bivugwa ko iyi mitwe yerekeje mu kibaya cya Rusizi, Fizi, Mwenga na Walungu.Nkuko bigaragazwa n’ iri huriro n’ agace kadatuwe kandi kakaba katanagira n’ uburinzi bwa gisirikari buhoraho nko mu kibaya cya Rusizi, haba inzira y’ iyi mitwe iva imahanga ije guteza umutekano muke muri iki gihugu.
Uku kwezi kwa Kanama, kwagaragayemo ukwambuka kw’ imitwe y’ inyeshyamba aho abaturage biboneye iyi mitwe yambuka,igatwara amatungo y’ abaturage basanze muri icyo kibaya. Bitewe n’uko hari benshi bajya kuhashakira urwuri rw’ amatungo yabo abo barwanyi bahagarika imodoka bahuye nazo bakambura abarimo ibyabo.
Izi nyeshyamba zikaba zarambutse umugezi wa Rusizi, zinjira muri gurupoma ya Luberizi, muri teritwari ya Uvira, bagakomereza muri Fizi, Mwenga kugera muri Walungu.
Tubibutseko, kuva muri Werurwe uyu mwaka, aka gace ka Kivu y’ Amajyepfo kakomeje kwinjirwamo n’ inyeshyamba nyinshi bivugwa ko zituruka i Burundi.