Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko uretse ibiri kuba mu duce turi kuberamo intambara muri Kivu y’amajyaruguru, no muri Maï-Ndombe , abaturage bakomeje kwicana bapfa amasambu.
Maï-Ndombe ni agace ko mu mujyi wa Kwamouth mu burengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahagana mu majyaruguru ‘umurwa mukuru Kinshansa, nyamara abahatuye bakomeje kwicana umunsi k’uwundi kuburyo bibaza impamvu ntacyo Leta ikora ngo iki kibazo kibonerw umuti urambye.
Nk’uko bitangazwa ngo ubu bwicanyi bushingiye ku moko atumvikana kubera imitungo irimo ubutaka n’inzuri z’inka. Ngo bikorwa bitewe n’uwashotoye, kuko iyo ubwoko bumwe bugiye buteye bagenzi babo ejo n’abandi babatura intwaro bagatera.
Ubu bwicanyi buri muri ibi bice, bwatumye benshi mu bahatuye bava mu byabo barahunga, ndetse kuburyo hari n’abagiye gushakira ubuhungiro muri teriywari ya Bolobo.
Gusa benshi bamenye ubu bwicanyi buri kubera muri iki gihugu, bari kwibaza impamvu ubuyobozi bwa DRC ntacyo buri gukora ngo buhagarare, ngo cyane ko mu gihugu imbere habarirwa abagera kuri miliyoni eshanu z’abanyekongo bari mu buhungiro muri DRC, kandi bakeneye ibyibanze kugira ngo babeho.
Mu ntangiriro zo muri Nzeri 2022 nibwo ubu bwicanyi bwatangiye, bukomeza gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye.
Si ubwambere amoko asubiranyemo muri iki gihugu kuko no muri Kivu y’amajyepfo ubwoko bw’Abafurero buhora buhanganye n’Abanyamurenge nyamara ibi bibazo nti bishira kuko usanga ubutegetsi hari ibindi bahugiyemo kuburyo ibi bibazo basa n’abatabibona
Umuhoza Yves
Muransetsa iyo muvuga ngo ubutegetsi bwa congo, mukabubwira abaturage,ese mwagize ngo babitayeho? Nibashaka bamarane ibyo ntibibareba bibereye munyungu zabo.La RDC est un pays vaste et riche materiellement mais pauvre en en esprit