Mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo byarangiye abo kuruhande rwa leta ya Kinshasa bakijijwe n’amaguru bariruka;Ni mirwano yasakiranije ingabo za FARDC n’abambari bayo mu gace ka Kivuye ko muri Teritware ya Masisi na Kibumba muri Teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urugamba rwabereye Kivuye rwa tangiye mu rukerera rw’ejo kuwa Gatandatu, tariki ya 23/03/2024, mu gihe i Kibumba ho rwa tangiye ahagana mu masaha ya saatanu z’igitondo mu mirwano yahuje ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, abacancuro na SADC n’abo bahanganye aribo M23.
Amakuru atugeraho avuga ko muntambara yabereye Kivuye, FARDC n’abo bafatanya kurwanya M23 bahunze bakwira imishwaro ibyo bice biza gusigara bigenzurwa na M23 gusa.
Sosiyete Sivile yo muri teritware ya Nyiragongo ihamya ko i Kibumba havugiye imbunda zikomeye ko kandi ako gace uruhande rwa leta ya Kinshasa barimo barwana inkundura mu gihe ibyo bice biri mu nkengero z’u Mujyi wa Goma.
Iyi Sosiyete sivile ikomeza ivuga ko M23 ko yabanjye kurushwa imbaraga mu masaha abanza ariko nyuma iza kwisuganya yinyara mu isunzu maze yirwanaho karahava bituma ingabo za FARDC n’abambari babo bayabangira ingata.
Gusa ubuyobozi bwa M23 bushinja Monusco guha ubufasha ingabo za leta bikarangira bwa bufasha burashe mu baturage rwa gati; Ibyo bikangiriza ibya baturage.
Amakuru avuga ko M23 nyuma y’i mirwano y’ejo hashize, ikigenzura Kivuye n’utundi dusozi twose tuyikikije yirukanyeho ingabo za leta zari zimaze igihe zihagenzura.
Uretse imirwano yabaye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tabibutsa ko no kuwa Kane no k’uwa Gatatu, muri iki Cyumweru turimo gusoza hari habaye imirwano ikaze, yasize M23 y’igaruriye ibice byo muri Grupema ya Bashali -Mukoto nka Kirumbi, Gyagoro na Kalengera.
M23 ikaba yarongeye gusezeranya abaturage ko ingabo z’uwo mutwe zizarinda abaturage n’ibyabo ko kandi bazakora ibishoboka byose bakavanaho ubutegetsi bubi bwa Kinshasa buyobowe Felix Tshisekedi.
Rwandatribune.com