Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zibasiye agace ka I Rumu muri Ituri zihitana abarenga 4 mugitero bagabye mu basivile.
Ni ibintu byabaye kuri uyu wa 31 Mutarama ubwo izi nyeshyamba ziraraga mu baturage nk’uko zisanzwe zibigenza zitangira imodokari itwara abagenzi mugace ka Manzobe ho muri I rumu.
Christophe Munyanderu uhagarariye ishyirahamwe riharanira kurengera uburenganzira bwa Muntu (CRDH) yatangaje ko izi nyeshyamba zishe umushoferi watagisi umwe wari kumwe n’umugenzi umwe hamwe n’umubyeyi we wari kumwe n’umwana bose bahise bicwa.
Uhagarariye uburenganzira bwa muntu muri Irumu, yatangaje n’agahinda kenshi ko amahoro azagaruka igihe nta litiro n’imwe y’amaraso y’inzirakarengane akimeneka.
Kuri uyu wa 29Mutarama izi nyeshyamba zari zahitanye abandi baturage 17 mu gace ka Ofayi, Manyala,Kaachini na Bandimbese aha hose ni muri Irumu.
Izi nyeshyamba zabaye ikibazo muri Kivu y’amajyaruguru kuko abaturage baho iteka bicara bikanga ko zije dore ko iyo zije zitagenzwa n’ubuhoro.
Umuhoza yves