Umutwe w’inyeshyamba wa ADF umaze igihe wica abaturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko, muri Kivu y’amajyaruguru, ubu bongeye kugaba ibitero mu mujyi muto wa Nguli muri Teritwari ya Rubero bahitana abarenga 100
Izi nyeshyamba za ADF zikomeje guhitana ubuzima bw’abanye Congo nk’uko Sosiyete sivire ibivuga ngo kuko igitero cyagabwe kuri uyu wa 19 werurwe 2023 cyasize icyuho mubaturage ndetse abaturage bakaba bakomeje guhunga bava mubyabo kubera izi nyeshyamba.
Byakomeje kuvugwa ko izo nyeshyamba zaje ziturutse mu duce twa Mulimande zinyuze mugace ka Museya na Kyavinyonge, abahatuyeho ngo bakomeje gutabaza inzego zumutekano ariko habuze uwabatabara .
ADF imaze kwica abo baturage yasubiye munzira yaje iturukamo ntawe yishisha kuko ingabo za DRC zabaga muri utwo duce zajyanywe mumirwano aho zihanganye na M23.
Mugihe gito kitarenze nku kwezi abatuye muri Beni na Lubero bamaze kubura abarenga 100 bishwe n’izi nyeshyamba za ADF zifite inkomoko muri Uganda.
Mukarutesi Jessica
M23 yamagane ubwo bwicanyi Leta ifitemo uruhare kuko idashobora no gushyiraho icyunamo cy’igice cy’umunsi!!!!!!!. Leta ihisha ADF kdi ikayiha amakuru!!!!!!!.