Abahoze ari abarwanyi b’ umutwe wa M23, bigeze gufata umujyi wa Goma mu mwaka wa 2012, baratangaza ko bari ku butaka bwa Congo Kinshasa muri Kivu y’ Amajyaruguru muri teritwari ya Rutshuru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 23 Nyakanga 2021, rigashyirwaho umukono na bwana Bertrand Bisimwa, umuyobozi w’ uyu mutwe, riremeza ko abahoze ari abarwanyi b’ uyu mutwe bari muri iki gihugu, batagambiriye kurwanya abasirikari ba leta, ari bo FARDC. Ibi bikaba bitangajwe mu gihe mu minsi ishyize humvikanye intambara mu gace bivugwa karimo aba bahoze ari abarwanyi, bigahitana abasirikari ba leta.
Aba bahoze ari abarwanyi baratangaza ko bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano y’ amahoro yasinywe hagati ya guverinoma ya Congo Kinshasa n’ uyu mutwe. Muri aya masezerano, uyu mutwe wemera gushyira intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe, bakareka burundu ibikorwa bijyanye n’ igisirikare, naho ku ruhande rwa guverinoma ikaba igomba gukora ibyo isabwa kugira ngo aba barwanyi basubizwe mu buzima busanzwe kandi bakababarira abantu bo muri uyu mutwe badafite amakosa akomeye.
Abinyujije mu itangazo ryanditse, bwana Bertrand Bisimwa aragira ati: “Abahoze ari abarwanyi bacu bari muri teritwari ya Rutshuru. Nta muntu numwe dushaka kurwanya, yewe ntidushaka kurwanya n’ abavandimwe bacu ba FARDC. Bahari kuko icya mbere bari mu gihugu cyabo, kandi bakaba bategereje ko amasezerano yasinywe hagati yacu na leta kuwa 12 Ukuboza 2013 yashyirwa mu bikorwa”.
Uyu mutwe wa M23 ukaba utegeye amaboko perezida wa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo nyakwubahwa Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ko yabafasha, muri gahunda iriho ihamagarira imitwe ikorera mu burasirazuba bw’ iki gihugu gushyira intwaro hasi.
Baragira bati: “Twifatanyije na Perezida wa Repuburika, kandi turizera tudashidikanya ko azashyira mu bikorwa amasezerano twagiranye na leta yamubanjirirje vuba bishoboka natwe tugasubira mu buzima busanzwe, kugira ngo natwe dutange umusanzu wacu mu iterambere ry’ aka gace kabaswe n’ intambara z’ urudaca ndetse n’ iry’ igihugu muri rusange.
Uyu mutwe ukaba warigeze gutsindwa urugamba warwanaga n’ ingabo za FARDC nyuma y’ uko wari wacitse ibice bibiri. Bamaze gutsindwa bakaba barahungiye muri Uganda no mu Rwanda, aho bari barakiriwe nk’ impunzi.
Denny Mugisha