Abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru ,muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bari mubuhungiro kubera imirwano yahuje ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano iri kubera mukarere ka Rutshuru,muri Kivu y’amajyaruguru, yatumye hatumye abaturage babarirwa mubihumbi bava mubyabo,bafata iy ‘ubuhunzi, berekeza kuri Paruwasi I Rugari,aho barindiriye ngo barebe ko iyi mirwano yahosha.
Nyuma y’ibi ariko abaturage bo baratunga urutoki ingabo za Congo ko nazo ziri kugira uruhare mukubura umutekano kw’abaturage,nkuko byatangajwe n’uyu muturage Ngabo j.damacen aho yavuze ko iyo uhuye nabo bakwambura ibyo ufite nk’agaterefone,cyangwa se udufaranga ,bati reta niturengere kuko nubundi izi ngabo zihora zibatera ubwoba.
Umuyobozi wa Gurupoma Lugali Eric Mashagiro yemeje ko iyi mirwano ihari ,ariko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa kuko yamaze kuvugana n’uhagarariye abasirikari ,asabwa kuganiriza abasirikari be kugira ngo bakunde abaturage,kuko aribo bakorera.
Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’uko amasezerano yasinywe hagati ya leta n ‘imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muburasirazuba bwa Congo.
UMUHOZA Yves