Kuri uyu wa 22 Mutarama 2021 nibwo itsinda ry’intumwa zihariye za Perezida wa Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo Felix Tshisekedi zivuye mu biganiro n’abayobora inyeshyamba mu gace ka Ituri ho mu murasirazuba bwa Congo zasubiye i Kinshasa.
Ni itsinda rigizwe n’abantu 5 bahoze mu gisirikare cya Congo FARDC riyobowe na Floribert Ndjabu. Kuva iri tsinda ryakoherezwa muri Ituri kuwa 20 Nyakanga 2020,bivugwa abarigize bagendaga bazenguruka mu gace ka Djugu banaganira n’abayobora imitwe yitwaje intwaro ihakorera ku byifuzo bya Perezida Tsisekedi byo kubasa gushyira intwaro hasi ababishaka bakinjizwa mu gisirikare n’igipolisi bya Congo.
Mu kiganiro Floribert Ndjabu yahaye itangazamakuru yavuze ko bagiye i Kinshasa ku butumire bw’umukuru w’igihugu gusuzuma inshingano bashinzwe muri Nyakanga 2020.
Bwana Ndjabu yagaragaje kandi ko iyi nama n’umukuru w’igihugu izaba umwanya wo kuganira ku mbogamizi zitandukanye zigomba gukemurwa, cyane cyane kwita ku mitwe yitwara gisirikare yiteguye kwinjira mu nzira y’amahoro.
Kuva zagera muri Ituri muri Nyakanga 2020, izi ntumwa zaboneyeho gushyira umukono ku basezerano y’amahoro n’ihuriro ry;imitwe y’inyeshyamba CODECO.
Umutwe wa Armée de Libération du Congo, ALC wahoze muri CODECO wo wateye utwatsi ubusabe bwa Perezida Tsisekedi aho wakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage, kuri ubu uhanganye n’ingabo za Congo FARDC muri Ezekere mu nkengero z’umujyi wa Bunia.
Ildephonse Dusabe