Ubutgetsi bwa Kinshasa, buvuga ko n’ubwo M23 imaze iminsi irekuye tumwe mu duce yari yarigaruriye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, uyu mutwe utagiye kure ndetse ko uri mu myiteguro ikomeye yo kongera kubura imirwano.
Gilbert Kabanda minisitiri w’ingabo muri DRC, aheruka gutangaza ko M23 yavuye mu duce twa Kibirizi n’izindi localite ziri hagati ya Mushaki ,Mweso na Sake, igamije gukaza ibirindiro byayo biherereye mu gaca ka Tongo, Kitshanga na Kibumba.
Gilbert Kabanda , yakomeje avuga ko M23 iri kwinjiza abarwanyi bashya kandi benshi biganjemo urubyiruko ruba mu duce uyu mutwe ugenzura ,bagahita bajyanwa mu gace ka Tshanzu muri tritwari ya Rutshuru guhabwa imyitozo ya Gisirikare.
Ati:” M23 iracyafite gahunda yo gukomeza imirwano. Dufite amakuru ko muri iyi minsi uyu mutwe uhugiye mu kwinjiza abarwanyi benshi biganjemo urubyiruko ruba mu duce ikigenzura, aho bari guhita bajyanwa mu gace ka Tshanzu guhabwa imyitozo ya gisirikare. Ibi biragargaza ko uyu mutwe nta gahunda ufite yo guhagarika imirwano”
Girbert Kabanda ,yakomeje avuga ko ibyo M23 iri gukora iva muri bimwe mu bice yari imaze iminsi yigaruriye, ari ukuyobya uburari n’amayeri y’intambara ,ahubwo ko uyu mutwe uri gutegura ibindi bitero bikokomeye mu gihe kiri imbere.