Abayobizi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko imyitwarire y’ingabo za Uganda ku mutwe wa ADF na M23 ihabanye ndetse iteje urujijo rukomeye.
Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, yashinje ingabo za Uganda ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu,kugira imyitwarire yise”idasobanutse kandi iteje urujijo” mu buryo guverinoma ya DRC ishaka ko busubirwamo mu maguru mashya.
Patrick Muyaya, yakomeje avuga ko umuhate ingabo za Uganda zishyira mu kurwanya Inyeshyamba za ADF zifatanyije na FARDC, bihabanye cyane n’uko zitwara iyo bigeze ku kibazo cy’umutwe wa M23 ngo kuko bihita bisa nko guhangana kweruye hagati ya DRC na Uganda .
Ati” Imyitwarire y’ingabo za Uganda ku birebana n’umutakano mu burasirazuba bwa DRC ntisobanutse. Abagande bemera kumena amaraso yabo bafatanyije n’Abanye congo mu rugamba rwo kurwanya ADF, ariko byagera kuri M23 bigasa nkaho duhanganye nabo. Ntabwo byumvikana ukuntu tutumva ibintu kimwe ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ”
Patrick Muyaya, yakomeje avuga ko mu nama izahuza ba Minisitri b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa EAC iteganyijwe kubera i Goma muri iki cyumweru, uruhande rwa DRCrwiteguye kubabwiza ukuri nta guca inyuma ku ngingo zirebana n’umutwe wa M23.
Kugeza ubu ,Ingabo za Uganda ziri muri burasirazuba bwa DRC aho ziri gufatanya n’ingabo z’iki gihugu FARDC guhashya inyeshyamba za ADF mu kiswe” Operasiyo Shuja ,mu gihe hari n’izindi ziheruka kujyayo mu rwego rw’Umuryango wa EAC mu butumwa bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Izi ngabo ,zamaze kwerurira DRC ko nta gahunda zifite yo kurwanya M23 nk’uko zirwanya ADF ,cyane cyane ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwifuzaga ko zafasha FARDC kurwanya M23 , bamaze bari gufatanya kurwanya umutwe wa ADF.
Kugeza ubu , Uganda yamaze kugaragaza aho ihagaze kuri iyi ngingo. kuko isanga Guverinoma ya DRC igomba kwemera ibiganiro na M23 kugirango intambara ihagarare nk’uko byakunze gutangazwa na Perezida Museveni.
Ingabo za Uganda , ubu nizo zigenzura umujyi wa Bunagana nyuma yo kurekurwa na M23 ndetse zikaba ziherutse gukumira ingabo za FARDC zarimo zishaka kwinjira muri uwo mujyi nyuma y’uko M23 iharekuye.
Muyaya arajijisha, Uganda cg izindi ngabo za EAC ntizishinzwe gutera M23. Ntiyibwire ko abagande ari abarundi banyenzara babagambanyi!