Mu mpera z’icyumweru gishize Selaphine Kilubu Kituna Minisitiri w’ingabo wungirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragje impungenge z‘uko M23 iri kongera umubare w’abaranyi benshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ho muri kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ejo kuwa 12 werurwe 2023, nyuma yaho guverinoma ya DRC yari imaze umunsi umwe iri gusuzuma uko imirwano gagati ya M23 na FARDC ihagaze no gusuzuma icyakorwa kugirango babashe gutsinda uyu mutwe.
Minisitiri Seraphine Kilubu ,yabwiye itangazamakuru mu mujyi wa Kinshasa ko mubyo basuzumye, harimo ikibazo cy’uko M23 iri kohereza abarwanyi benshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ariko yongeraho ko FARDC izakomeza kandi yiteguye gukomeza guhangana n’uyu mutwe.
Nk’uko bisanzwe, Minisitiri Seraphine Kilubu yatunze ugatoki u Rwanda avuga ko arirwo ruri gufasha M23 muri ibi bikorwa byose uko byakabaye.
Ati:”Hari impungenge z’uko M23 ibifashijwemo n’u Rwanda iri kohereza abarwanyi benshi muri teritwari ya Rutshuru na Masisi .Gusa FARDC yiteguye kandi izakomeza guhangana na M23 no kurinda umutekano w’Abanye congo”
Yakomeje avuga ko M23, ifite gahunda yo gukomeza kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru akaba ariyo mpamvu ikomeje kohereza abarwanyi benshi muri utwo duce.
Minisitiri Kiluku, atangaje ibi mu gihe imirwano ikomeje gukomera hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR,imitwe ya Nyatura na Mai Mai n’abacanshuro b’Ababazungu muri teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
(Provigil)
Kavumu(Bukavu) igafatwa bakareba mu kirere!