Umuyobozi w’Ishyaka Mouvement de liberation du Congo (MLC) Jean-Pierre Bemba Gombo yasabye Guverinoma kongera ubushobozi FARDC kugira ngo ibashe kuba yagwiza imbaraga zikenewe mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Yagize ati: “Ndasaba Guverinoma ko FARDC yacu yakongerwa imbaraga kugirango igwize ubushobozi bayifasha kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n’imitwe yitwara gisirikare”
Uyu wahoze ari Visi Perezida wa wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yasabye ko hahagarikwa amagambo avangura abenegihugu yadutse muri ibi bihe FARDC ihanganiye na M23 mu burasirazuba bwa Congo.
Mu byumweru bike bishize nibwo M23 yakajije ibitero igaba ku ngabo z’igihugu. Ibi bitero byaje no kurangira yigaruriye umujyi wa Bunagana ufatwa nk’amarembo makuru ahuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatumye Guverinoma ya Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, ari nabyo byatumye umuturage wese uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri iki gihugu atangira guhigwa, abafite ibikorwa by’ubucuruzi birasahurwa.