Intumwa z’Aba minisitiri zari kumwe na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba ngo bari baje mu mujyi wa Goma gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage kuwa 30 Kanama, ntizihanganiwe na Wazalendo ubwo bashakaga kujya ahitwa Nyabushongo, batewe amabuye ndetse bisaba ko basubira inyuma
Aba ba Minisitiri bageze mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuwa 03 Nzeri, baffite gahunda yo gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abantu kuwa 30 Kanama, ibintu byamaganiwe kure n’amahanga ndetse n’imiryango itandukanye irengera ubuzima bw’ikiremwa muntu.
Aba baminisitiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2023, bagiye mu gace ka Katoy, ku muhanda wa Vitshumbi ahari urusengero rw’itorero Wazalendo, rishinjwa kuba ryarateguye imyigaragambyo yaguye mo abantu benshi kuwa 30 Kanama kugirango bakore iperereza.
Nk’uko byatangajwe na Patrick Ricky Paluku, umuhuzabikorwa w’umuryango Veranda Mutsanga muri Kivu y’Amajyaruguru, insoresore zateye amabuye imodoka zari ziri kumwe na minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba, nyuma y’uko abapolisi bagerageje kuzitatanya aho zari zafunze umuhanda.
Igipolisi kikaba cyafashe moto z’abamotari bari bafunze umuhanda ndetse hatabwa muri yombi impirimbanyi nyinshi zirimo uwitwa Jack Sinzahera.
Guhangana kandi kwagaragaye mu bindi bice by’umujyi, aho abamotari bafunze umuhanda mu nzira izwi nka “Kilomètre témoin” no mu duce twa Katoy na Majengo.
Aabaturage bigaragambyaga basaba ko Guverineri Gen Constant Ndima uyobora Kivu y’Amajyaruguru yirukanwa, ndetse agahita afungwa kuko ari umwicanyi.
Usibye minisitiri w’ingabo, iri tsinda ry’abaminisitiri ririmo kandi minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Peter Kazadi, uw’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, ndetse n’umugenzuzi mukuru wa FARDC.
Ibi biri kuba mu gihe ubwicanyi buherutse kubera mu mujyi wa Goma ababuguyemo bakomeje kwiyongera dore ko hari n’abavuga ko bamaze kurenga 100.
Izi nsoresore za Wazalendo zisanzwe zikorana na Leta mu ntambara imaze mo iminsi ariko kugeza unbu batangiye gusubiranamo kubera kutumvikana.
Umuhoza Yves
(Ultram)