Kuri uyu wa 07 Gashyantare abaturage bo mugace ka Kanyarutchinya bigabije imodokari nini ya MONUSCO yari iturutse I Rutchuru.
Iyi modokari ya MONUSCO babiri mubayihagaritse barimo n’abayitwitse bahasize ubuzima kubera ko abakozi ba MONUSCO babonye basumbirijwe bahitamo kurasa, amasasu afata 2 muribo.
Si ubwambere abakozi b’umuryango w’abibumbye batwikirwa imodokari ndetse rimwe narimwe nabo bakahasiga ubuzima.
Ibi aba baturage babikoze bavuga ko izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye zikorana na M23 ndetse batangira no kubashinja ko babagemuriye Imbunda.
Iyi ,odoka ya MONUSCO itwitswe mugihe abaturage bo mu mujyi wa Goma bamaze iminsi mu myigaragambyo bavuga ko bamagana ingabo z’Afurika y’iburasirazuba EAC bazishinja ko zigabye ibitero kuri M23.
Kumunsi w’ejo bundi nibwo I ndege y’uyu muryango yo mu bwoko bwa Kajugujugu yarasiwe muri Teritwari ya Nyiragongo irashwe n’abantu batamenyekanye igwamoumuntu umwe undi arakomereka bikomeye.
Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwakomeje guhura n’imbogamizi nyishi kuburyo bamaze kuhatakariza abatari bake mu bakozi bawo.
Umuhoza Yves