Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 06 kibumba yatangiye koherezwamo ibisasu biremereye, ndetse biravugwa ko ingabo za FARDC zari ziri muri kariya gace ziryamiye amajanja zaba zatangiye kwitegura kuyifata mu gihe yari irimo ingabo za EAC.
Ibi bisasu biri kwisuka aha mu gihe inyeshyamba ziyobowe na Karayire zamaze kwigarurira Kitchanga, ndetse zikaba zatangiye no kwigabiza ibyo zahasanze.
Biramutse bigenze nk’uko M23 byayigendekeye muri Masisi inzozi zayo zaba ziri kugenda ziyoyoka, dore ko intego yabo bahoraga bavuga ko ari ukurinda abaturage no kudasubira inyuma.
Icyakora biravugwa ko izi nyeshyamba za M23 zaba zateye ibi Bombe biremereye muri aka gace ka Kibumba aho ingabo za Leta zari zimaze igihe zitoreza inyeshyamba.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.Com