Intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe benshi bari biteze ko iki gihugu kigiye kubona amahoro nyuma y’uko inyeshyamba za M23 ziviriye mu bice zari zarigaruriye kugira ngo bisigaranwe n’ingabo zo mu karere ka EAC
Mu cyegeranyo cyakozwe n’imppuguke zigaragaza ko kugira ngo amahoro agaruke muri DRC bizafata imyaka myinshi rwose kuko n’abategetsi b’iki gihugu ubwabo bagenda basubiza inyuma intambwe nyeya ziba zatewe, ndetse bamwe muribo bakagerageza gusiba amayira yerekeza ku mahoro arambye aba ategurwa mu mpande zigiye zitandukanye.
Ibi kandi byagarutsweho n’umwanditsi akaba n’inzobere mu bya politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Jason Stearns, aho yavuze ko intambara yo mu burasirazuba bw’icyo gihugu imaze imyaka irenga 30 kandi ko bizafata igihe kugira ngo amahoro yongere agaruke.
Ibi kandi biri kuvugwa mu gihe hashize ukwezi kurenga umutwe w’inyeshyamba wa M23 uri kugerageza kuva muri bimwe mu bice wari warigaruriye kuva wakongera kwinjira mu mirwano n’ingabo za DR C muri Werurwe 2022, ibyo bice byose kandi biteganijwe ko bigomba kujyamo umutwe w’ingabo zo mu karere zo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EACRF).
Iby’amahoro yabaye agatereranzamba muri kariya karere byo bigarukwaho n’ingeri nkinshi, dore ko n’umuryango w’abibumbye uherutse gusohora icyegeranyo uvuga ko abantu barenga ibimbi 500 000 kubera imirwano ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Icyakora ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zo zatangaje ko muri aka karere hamaze agahenge mu gihe kingana n’ukwezi kose.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki ya Congo bose bemeza ko ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa DRC kizatwara imyaka myinshi kandi kigasaba ubufatanye bwo mu karere kuko kitareba Congo yonyine ahubwo akarere kose.