Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yagize icyavuga ku bwicanyi bumaze iminsi buvugwa i Goma, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu butumwa bugufi Lawrence Kanyuka yatanze akoresheje urubuga rwa x, muri ibi bihe gupfa kw’abasivile mu mujyi wa Goma bisa n’ibyabaye nko gukina.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politike, Lawrence Kanyuka yatanze ubutumwa bwanditse bugufi, avuga ko igihe kigeze kugira ngo bo ubwabo, bahagarike ubwo bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo duhagarike ubwo bwicanyi buri gukorerwa mu mujyi wa Goma.” Bwana Lawrence Kanyuka yanavuze ko ubwo bwicanyi bukorwa n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafatanyije na Wazalendo.
Ati: “Ni ubwicanyi bukorwa n’ingabo za bwana Tshisekedi Tshilombo.”Mu minsi itarenze icyumi gusa, abantu icyumi nabane bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe abandi bagaterwa amabuye. Abagaragajwe bakora ibyo bikorwa harimo Wazalendo n’abasirikare ba FARDC.
Ku munsi w’ejo hashize undi muntu yiciwe i Goma arashwe, amakuru yahise avuga ko ari umusirikare wa FARDC warashe umu motari ku manywa y’ihangu.
Ibyo byabaye ahagana isaha za saa tanu z’igitondo. Bigeze isaha z’igicamunsi cyo kuri uwo munsi wa Gatandatu nanone hatoraguwe undi murambo w’ umugore ariko ntihamenyekana icyaba cya mwishe.