Leila Zerrougui , Intumwa idasanzwe y’ umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri DRC, yamaganye umushinga wiswe DDR usabira imitwe yitwaje intwaro kwinjizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Inkuru ya Actualitecd ivuga ko (Désarmement, demobilization et reinsertion) ni umushinga bivugwako urimo gutegurwa no kugeragerezwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro yose ihakorera izashishikarizwa kuzishyira hasi, ubundi ikinjizwa mu ngabo za Congo FARDC, Igipolisi n’izindi nzego za Leta mu rwego rwo guca burundu urugomo rukorerwa muri aka gace.
Iki gitekerezo ariko cyanenzwe cyane n’umuyobozi w’ubutumwa bw’Amahoro bw’umuryango w’Abibumbye Monusco, Madamu Leila Zerrougui, uvuga ko kwemerera inyeshyamba zishe abaturage kwinjira mu gisirikare bifatwa nko guha intebe ubugizi bwa nabi n’urugomo bikorerwa abaturage muri iki gihugu.
Yagize ati:”Niba nshobora kuba Jenerali ntagiye ku ishuri, kuki nzemera kujya kuri iryo shuri rimwe na rimwe ntaziko nzanatsinda?Madamu Leila yakomeje avuga ko iyo umuntu yiyemeje gufata intwaro agahangana n’igihugu aba yinjiye mu banzi bacyo bityo aba agomba kubihanirwa n’amategeko aho kugororerwa kwinjizwa mu ngabo z’igihugu.
Gahunda ya DDR iracyategurwa inageragerezwa mu burasirazuba bwa Congo. Perezida Félix Tshisekedi Ubwo yari mu bikorwa byo gutangiza imirimo y’inteko ishingamategeko imitwe yombi kuwa 14 Ukuboza 2020.yahamagariye abayobozi b’intara gushyigikira iyi gahunda.
Perezida Tshisekedi yavuze ko guhuza imitwe yitwaje intwaro igahabwa imyanya mu ngabo aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bushobora kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ildephonse Dusabe