Abarwanyi b’umutwe w’Inyeshyamba za M23 zirashinjwa gufata bugwate abakinnyi 11 b’Ikipe y’umupira w’amaguru ubwo berekezaga mu mukino wa Shampiyona y’Intara mu mujyi wa Goma.
Amakuru atangazwa n’abanyamakuru bo muri Kivu ya Ruguru avuga ko abo bakinnyi ari ab’Ikipe yitwa ’ONZE VEDETTES De Pinga’, bikavugwa ko aba bakinnyi bashimuswe ejo kuwa gatandatu tariki 13 Mata 2024, bashimutirwa muri Kitshanga bari mu nzira berekeza i Goma muri Shampiyona.
Abatanze amakuru ku ifatwa ry’aba bakinnyi bemeje ko ngo “M23 yabafashe ibita abararwanyi ba WAZALENDO” bari mu nzira berekezaga i Goma bashaka kunyura mu muhanda wa Kitshanga – Kilorirwe – Sake – Goma. Uyu akaba ari umwe mu mihanda igenzurwa na M23 kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2024.
Hari umwe mu basesenguzi ba Bwiza wababwiye ko hariya Pinga naho hari indiri y’Inyeshyamba za FDLR ziri mu zifatanya n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bazo mu kurwanya iyi M23 bityo bikaba byaba itandaro yo kubikanga ikabafata, ibakekamo umwanzi.
Uwitwa Maisha Innocent uvuga ko aharanira uburenganzira bwa muntu yahaye gasopo M23 kuri aba bakinnyi agira ati: “Ni abantu 11, Tuzi isaha n’ahantu bafatiwe, bari mu biganza bya M23, kubagirira nabi kwa M23 biraba ari ikosa rikomeye”
Perezida w’iriya kipe ubwe niwe wemeje ko M23 yabahoye ko ari abarwanyi ba WAZALENDO mu butumwa bugufi bwa Lt Col Willy Ngoma yanditse asubiza umunyamakuru wa Bwiza yavuze ko iyo kipe yamaze kugera i Goma ariko yirinda kugira byinshi arenzaho.
Rwandatribune.com