Izi Bombe zo kuri uyu wa 04 Mata 2024 zatewe mu masaha ya mu gitondo, amakuru dukesha imboni Bwiza ziri muri ibyo bice yemeza ko byibura abasirikare batanu (5) bo mu ngabo z’Uburundi ari bo bahitanywe n’imwe muri izo Bombe mu gihe abagera ku munani (8) bo bakomeretse.
Iyi mboni ya Bwiza kandi yanahamije ko iyo Bombe yabuze ho gato ngo isenye ya mbunda yitwa BM21 isanzwe ikoreshwa n’abo ku ruhande rwa Leta, akenshi iyo mbunda niyo iba iri gukoreshwa muri bya bihe M23 ikunda kwandika ko “Leta iri kurasa buhumyi mu baturage b’Abasivile”.
Biriya bice byo ku Kimashini na Burengo biherereye mu nzira iva Sake yerekeza Goma ariko bibarwa ko biri mu mujyi wa Goma, amakuru akavuga ko ari na byo bishinzeho nyinshi mu mbunda nini z’Ihuriro rya Leta rigizwe na FARDC, Ingabo z’Uburundi, SADC, FDLR, Abacanshuro b’Abazungu n’indi mitwe yose yitwaje intwaro bose biyemeje guhashya umutwe wa M23.
N’ubwo bikekwa ko izi Bombe zatewe na M23, hari andi makuru avuga ko ririya huriro naryo rifite gahunda yo gutangira kujya ryiteraho ibisasu bakabyegeka kuri M23 mu rwego rwo gushaka impamvu zo kuba bo ubwabo ndetse n’abaturage bahunga uriya mujyi cyane ko umutwe wa M23 ukomeje gutangaza ko ushaka gufata uyu mujyi wa Goma mu gihe cya vuba.
Rwandatribune.com