Umutwe wa M23 wafunze ikibuga cy’indege cya Goma, nyuma yaho wari umaze kwigarurira ikirere cy’umujyi wa Goma, ndetse amakuru avi yo ahamya ko uyu mutwe wigaruriye n’ibice bimwe na bimwe by’u mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RDC.
Bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 26/01/2025, aho iryo tangazo rigira riti: “Ikibuga cy’indege cya Goma gikoreshwa n’ingabo za RDC mu gupakira ibisasu byica abaturage. Guhera ubu kirafunzwe.”
Uyu mutwe kandi wasabye ingabo z’amahanga zirimo iza SADC n’abacanshuro kurambika imbunda hasi no kuva kubutaka bwa RDC.
Ibyo bibaye mu gihe ubwoba bwatashye abaturiye umujyi wa Goma, bamwe mubari mu nkambi zitandukanye z’impunzi zo muri ibyo bice zahunze, kimwe kandi n’abasanzwe muri uwo mujyi.
Gusa ingabo za FARDC n’abambari bazo kugeza ubu baracyavuga ko bakirinze umujyi wa Goma.
Uyu mutwe wa M23 ufunze ikibuga cy’indege cya Goma nyuma y’uko indege yanyuma yari maze guhungisha icyiciro cya kabiri cyabakozi ba MONUSCO.
Ikindi n’uko uyu mutwe ufunze iki kibuga cy’ indege, mu gihe wamaze kwigarurira uduce twose turi mu marembo y’uyu mujyi wa Goma.