Umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, FDLR, FARDC, Abacanshuro na Wazalendo,mu mirwano yabahuje k’umunsi w’ejo kuwa 25 Ukuboza 2023, yasize umutwe w’inyeshamba wa M23, wigaruririye Localite ya Mitumbala na Café.
Mitumbala na Cafe biherereye mu bilometero nka 5 werekeza mu mujyi wa Sake, muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’amajyaruguru.
Ni imirwano yabaye ahagana mu masaha y’igicamunsi cy’ejo kuri Noheli nk’uko byemejwe na Perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, Bertrand Bisimwa, aho yavuze ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zongeye kurenga ku masezerano zigaba ibitero muri Localité ya Mushaki na Karuba.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa, ntizubahirije amasezerano y’amahoro, yasabwe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuri uyu munsi wa Noheli, batugabyeho ibitero muri Mushaki na Karuba.”
Yongeyeho ko FARDC irimo kurasa ibisasu biremereye ariko M23 nayo ikomeje kwirwanaho kinyamwuga no kurwana ku baturage ndetse n’ibyabo.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yaduhamirije ko nyuma yuko M23 ifashe Localite z’ibarizwa mu bilometre 7 na santere ya Sake, unyuze umuhanda wa Mushaki na Sake, ko byongeye gushyira abaturiye sake mu bwoba bwinshi aho ndetse bivugwa ko bamwe batangiye guhunga iyi santere y’ingenzi muri teritware ya Masisi.
Kubera iyo mirwano yari itoroshye yatumye abaturage bongera guhunga ku bwinshi muri Teritwari ya Masisi, abenshi bagana iya Sake abandi Minova muri Kivu y’Amajyepfo.
Imirwano ikomeje guhindura isura hagati ya M23 na FARDC nyuma yo kwitana ba mwana k’uwaba yarenze ku gahenge k’amahoro bari basabwe na Leta zunze ubumwez’ Amerika.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com