Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurekura abaturage bose bari mu nkambi z’impunzi bagasubira iwabo, mu gihe impande zombi zatangiye agahenge gaheruka gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga ni bwo impande zombi zatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kagamije gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku banye-Congo bavuye mu byabo kubera intambara.
M23/AFC mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko yishimiye kariya gahenge nubwo mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki 06 Nyakanga 2024, muri Bweramana haramukiye imirwano yahanganishije ingabo za Leta FARDC n’ umutwe w’inyeshyamba za M23 yamaze amasaha atanu.
Ryagize riti: “AFC irahamagarira ubutegetsi bwa Kinshasa kurekura abantu bose bavuye mu byabo bwafatiye bugwate mu bice bikikije Goma, bakaba bakomeje gusaba gusubira mu duce bakomokamo”.
Uyu mutwe kandi wagaragaje ko usibye kuba ubuzima bw’abaturage bahejejwe i Goma bukomeje kuzamba, unashinja Perezida Félix Tshisekedi wa RDC kuba yarashinze ibitwaro biremereye mu nkambi z’abavuye mu byabo ndetse no mu nkengero zaho, nk’uburyo bwo kugira ngo abaturage bakingire ingabo ze.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane zatangaje ko mu gihe cy’aka gahenge impande zihanganye zigomba “gucecekesha intwaro zazo”, Amerika kandi yavuze ko mu gihe cy’aka gahenge izakoresha ubutasi bwayo mu rwego rwo kumenya ushobora kukarengaho.
Rwandatribune.com