Amasoko yo mugace inyeshyamba za M23 zirimo yongeye gufungurwa nyuma y’uko mu minsi yashize haciyeho itangazo risaba abaturage guhunga intambara bavugaga ko yegereje, ubu bongeye gutangaza ko umutekano ari wose ko amasoko yo mu mujyi wa Bunagana na Tchengerero yongeye gusubukurwA.
Nk’uko byatangajwe kurubuga rwa Goma 24 rukorera muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, bagize bati” Bunagana na Tchengerero ubu hari amahoro asesuye, nk’uko bimeze mutundi duce tutagenzurwa n’izi nyeshyamba, turimo Beni, Ituri na Fizi, bityo rero ibikorwa byakomeza nk’ibisanzwe.”
abacuruza ibiribwa mu isoko rya Bunagana
Izi nyeshyamba zemeza kandi ko zo icyo zishaka ari amahoro, bityo ko niyo basabwa kujya kugarura amahoro muduce twayogojwe n’umutekano muke nka Ituri na Beni, bajyayo bgakarwanya imitwe y’inyeshyamba ya ADF na CODECO zigiye kubamaraho abantu, nyamara ingabo za Leta FARDC ntibagire icyo babikoraho.
Icyakora amakuru acicikana hirya no hino avuga ko ingabo za Leta ziryamiye amajanja kuburyo isaha n’isaha babyutsa imirwano n’izi nyeshyamba za M23.
Umuhoza Yves
Ariko muri congo buri wese ni umuyobozi, uyu munsi ni depite usohora itangazo, ejo ni ambassdeur muri UN wivugira ibyo ashaka, mugitongo ni uhagarariye societe civile, ngaho iyitwa ngo LUCHA, mwobonye umukuru wa polisi igoma ibyo yatangaje, amaherezo ni ayahe